Tekereza ugerageza gusaba ko baziba ikinogo kiri mu muhanda cyangwa ko bagena igihe cyo gutwara imyanda, cyangwa guhagarika ikintu kibangamira abaturage gishaka gushyirwa mu gace utuyemo.
Kotsa igitutu Ibiro by'Umujyi ubwabyo biragoye bihagije. Ku muntu umwe muri 20 mu Batuye Kansas City batavuga Icyongereza neza cyane, bishobora kuba ibintu bidashoboka rwose.
Ubushakashatsi bwa American Community Survey bukorwa n'Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika gishinzwe Ibarura ry'Abaturage (U.S. Census Bureau) bugereranya ko abatuye Kansas City barenga 50,000 bavuga urundi rurimi rutari Icyongereza mu rugo, bakaba bagize abarenga kimwe cya cumi cy'abaturage b'umujyi. Abaragera ku 20,000 bafite ubumenyi buke mu Cyongereza.
Ku ngo zimwe muri izo, abana bavuga Icyongereza bashobora kuba bagomba gusemurira ababyeyi babo imeri no kubavuganira kuri telefone. Imiryango myinshi muri iyo yirinda gusa gushaka serivisi z'umujyi.
Iteka ry'umujyi rya Kansas City ryemejwe n'Inama Njyanama y'Umujyi rigamije guhindura ibyo. Ryashyiraho ibiro bishinzwe uburenganzira bwo kubona serivisi mu rurimi rwawe kugira ngo byagure ubushobozi bw'umujyi bwo gusemura no kuziba icyuho kiri hagati y'ubuyobozi bw'ibanze n'abaturage b'abimukira n'impunzi bo mu moko atandukanye batuye Kansas City.
Ariko kuziba icyuho cy'ururimi birahenda. Abatuye Kansas City bavuga indimi zirenga 100. Kandi gusemura buri nyandiko mu ndimi zose? Ntibishoboka.
Ahubwo, umujyi uzashyira ku murongo ibyihutirwa muri iki kibazo kugira ngo ufatire umwanzuro inyandiko zigomba guhita zisemurwa mu Cyisipanyoli, nk'urugero, n'indimi zivugwa n'abaturage bake cyane ku buryo zitakoreshwaho igihe n'amafaranga yo kuzisemura.
Icyo iteka ry'umujyi wa Kansas City ryerekeye uburenganzira bwo kubona serivisi mu rurimi rwawe rizakora
Iteka ry'umujyi ryatanzwe n'Umuyobozi w'Umujyi w'Agateganyo (Mayor Pro Tem) Ryana Parks-Shaw risaba umujyi guha akazi umukozi wa KC ushinzwe uburenganzira bwo kubona serivisi mu rurimi rwawe uzagenzura iyo gahunda nshya. Hanyuma uwo mukozi azaba afite amezi atatu yo kugeza igitekerezo cy'iyo gahunda ku Nama Njyanama y'Umujyi.
Amaherezo, ibyo biro bizakoresha nibura abantu bane bibanda ku gusemura inyandiko, gusemura ibivugwa no gukorana n'abaturage. Ibyo biro bizashyirwaho hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe na KC Tenants na Advocates for Immigrant Rights and Reconciliation.
Iyi gahunda ishobora kuba ikubiyemo:
- Gusemura urubuga rw'umujyi n'amakuru y'ingenzi cyane, nk'amabwiriza yihutirwa y'ubuzima rusange cyangwa ayo kubiza amazi mbere yo kuyanywa, mu ndimi 10.
- Umusemuzi mu ndimi 200 mu nama z'Inama Njyanama y'Umujyi cyangwa guhindura mu rurimi inyandiko iyo ari yo yose y'umujyi igihe bisabwe.
- Guhugura abakozi b'umujyi ku bijyanye no kumenya imico itandukanye n'uburyo bwo gukoresha serivisi zo guhindura indimi.
Abatuye bavuga Icyesipanyoli n'Igiswahili bashobora kwitabira igerageza mu biganiro ku ngengo y'imari y'uyu mwaka. Niba bigenze neza, bishobora guhoraho.
Ibaruwa iherekeza ingengo y'imari — yanditswe n'umuyobozi mukuru w'umujyi kugira ngo avuge mu ncamake ingengo y'imari kandi agaragaze ingingo z'ingenzi — izahindurwa mu Cyesipanyoli no mu Giswahili. Ni na ko bizagenda ku mpapuro zamamaza ibiganiro by'uyu mwaka. Abazitabira bazashobora gusaba hakiri kare igikoresho cy'ubusemuzi kugira ngo ibiganiro ku ngengo y'imari bisemurwe ako kanya muri rumwe muri izo ndimi zombi.
“Ingengo y'imari yacu ni inyandiko y'indangagaciro,” ni ko Umujyanama w'Umujyi Andrea Bough, uhagarariye Akarere ka 6 ku rwego rw'umujyi wose, yavuze. “Ni ingenzi cyane ko twemerera abo (batuye) kugira uruhare rwuzuye muri iki gikorwa.”
Iteka ry'umujyi rifite ikiguzi cya 900,000 dollars cyo kwishyura imishahara, serivisi zo guhindura indimi n'ikoranabuhanga nk'ibikoresho by'ubusemuzi.
uko iyi gahunda igenda itera imbere, izashingira ku bushakashatsi n'ubukangurambaga byamaze amezi menshi byakozwe na KC Tenants na Advocates for Immigrant Rights and Reconciliation (AIRR). Inama batanga kuri politiki zashyizwe ahagaragara hano.
Ku wa 22 Gashyantare, iteka ry'umujyi ryatowe ku majwi 12-1, aho Umujyanama w'Umujyi Nathan Willett ari we wenyine watoye "oya." Iteka ry'umujyi ryavuguruwe kugira ngo risabe ko Kansas City Police Department yakwemeza politiki imeze nk'iyo yo kwagura uburenganzira bwo kubona serivisi mu rurimi rwawe.
Kansas City yatsinzwe mu igenzura ritari iry'inzego z'ubuyobozi ryakozwe kuri serivisi zayo z'indimi

Mu mpeshyi yo mu bihugu bikonja (fall) ishize, itsinda ry'abatangabushake ryakoze ubutumwa bw'ibanga.
Bahamagaye kuri telefone kandi bohereza imeri mu mashami agera kuri cumi n'abiri ya Kansas City basaba ubufasha ku bintu nko gutwara imyanda, kwishyura amazi, kwikingiza no gufata imyanya muri za pariki.
Abatangabushake bahamagaraga bashoboraga kuvuga gusa Igisipanyoli cyangwa Igiporutugali.
Mu buryo busanzwe, abakozi b'umujyi bashobora kohereza abahamagaye ku musemuzi. Ariko KC Tenants yashakaga kumenya uko ubwo buryo bukora neza.
Inshuro imwe mu nshuro eshanu bagerageje mu Gisipanyoli ni yo yagenze neza. Abahamagaye bavuga Igiporutugali byagenze nabi kurushaho — inshuro imwe gusa mu nshuro 13 bahamagaye kuri telefone ni yo yagenze neza.
“Rimwe na rimwe abantu bafatwaga nabi cyane,” ibi bikaba byaravuzwe na Tadeo Weiner Davis, umuyobozi muri KC Tenants wateguye iryo suzuma. “Bagakupirwaho telefone, bakirengagizwa, bakagenda boherezwa hirya no hino mu biro.”
KC Tenants na AIRR bakoze kandi ubushakashatsi ku mategeko y'iyindi mijyi banategura ibikorwa byo kwegera abaturage. Muri rusange, abantu barenga 400 bitabiriye ibikorwa byabo byo kwegera abaturage, bahagarariye indimi za za mirongo.
Ayo matsinda yasabye ko hashyirwaho abakozi bari hagati ya batandatu n'umunani, barimo abantu bashobora gufasha mu gusemura mu nama rusange no kugira inama amashami y'umujyi ku buryo bwo gukorana n'abimukira.
Basaba kandi ko umujyi wakoresha amasoko y'amakuru atandukanye kugira ngo umenye indimi ukwiye guheraho.
Urugero, Igifaransa ni ururimi rwa kane rukoreshwa cyane muri Kansas City, ariko abenshi mu bantu bavuga Igifaransa banavuga Icyongereza neza. Ku rundi ruhande, umubare munini w'abavuga Igisipanyoli, Igiswahili n'Ikiviyetinamu ni bo usanga bakeneye cyane guhindurirwa inyandiko no gusemurirwa mu mujyi ushyira Icyongereza imbere.
Guhuza imikorere myiza n'ikiguzi gito
bitewe n'uko guhindura inyandiko mu zindi ndimi bihenze cyane, biroroshye kumva wakoresha Google Translate kuri buri nyandiko na buri rupapuro rw'urubuga rwa interineti — ariko imijyi imwe n'imwe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibuzanya rwose uyu mugenzo.
“Ibi bisaba ubusobanuzi bw'indimi bwakozwe neza kandi bufite ubushobozi,” ni ko byavuzwe na Mary Allison Joseph, umwe mu bayobozi b'ikipe ishinzwe ubutabera mu by'indimi muri KC Tenants. “Google Translate si ubusobanuzi bwizewe.”
Mu rwego rw'abinjira n'abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, guhindura indimi nabi byagiye bituma ubusabe bw'ubuhungiro bwangwa. Umugore umwe wasabaga ubuhungiro yavuze se wamuhohoteraga mu busabe bwe amwita “mi jefe,” ariko igihe porogaramu ya AI yabihinduraga uko amagambo ari ikavuga “umukoresha wanjye,” ubusabe bwe bw'ubuhungiro bwaranzwe.
Urugero, itangazo risaba abantu guteka amazi ryahinduwe nabi mu rundi rurimi rishobora gushyira mu kaga ubuzima bw'abaturage. Kugeza ubu, Kansas City ikoresha uburyo bwa mudasobwa bwo guhindura indimi ku rubuga rwayo. Ibyo birahendutse cyane kurusha kwishyura umuntu ngo ahindure izo ndimi.
Mu ngengo y'imari ya 2024–2025, KC Tenants na AIRR barasaba ko ibi biro bihabwa ingengo y'imari y'amadolari miliyoni 1.5 ($1.5 million) yo kwishyura abakozi, amasezerano y'akazi n'ikoranabuhanga. Muri gahunda isanzwe ihari, Kansas City ikoresha amadolari 28,000 ($28,000) mu guhindura indimi mu Ishami ry'Ubuzima (Health Department) gusa. Iteka ry'umujyi ryakongeraho amafaranga nk'ayo mu mashami menshi y'umujyi.
Kubera amagana y'inyandiko z'Inama Njyanama y'Umujyi n'izindi nyandiko za leta zimaze imyaka mirongo, ikiguzi cyabyo gishobora guhenda cyane mu buryo bukabije.
Joseph yavuze ko adashaka ko guhindura indimi biba ikindi kintu amashami y'umujyi akora ku muhango gusa atabitekerejeho by'ukuri. Ishami rishobora guhindura akatabo k'amakuru mu Giswahili, ariko ibyo ntibivuze ko ryiteguye kwakira guhamagara kuri telefone mu Giswahili.
Yarabajije ati: “Umugambi wo kubikwirakwiza ni uwuhe? Ese mwubatse umubano n'abantu bizerwa batanga ubutumwa muri uwo muryango w'abavuga urwo rurimi kugira ngo mwizeye neza ko bigera ku bantu koko?”
Abakozi bashya bashobora kandi kohereza ubushobozi n'ibikoresho aho bikenewe mu buryo bworoshye kurushaho. Urugero, abakozi bashobora kwegera umuryango w'Abasomali kugira ngo bamenye uburyo bwiza kurushaho bwo gusangiza abantu amakuru aturuka mu Ishami ry'Amazi (Water Department).
Weiner Davis, wayoboye igenzura rya serivisi z'umujyi, yavuze ko buri muturage wa Kansas City afite uburenganzira bwo gukoresha serivisi z'umujyi zishyurwa n'amafaranga y'imisoro yabo.
Yagize ati: “Intego nyamukuru ni ukugera aho dushobora rwose kwita Kansas City demokarasi y'imico myinshi kandi ikoresha indimi nyinshi.”
Iyi nkuru yabanje gutangazwa na Kansas City Beacon, nayo ibarizwa mu muryango wa KC Media Collective.


