Ku nshuro ya mbere mu myaka 30, Inama Njyanama ya Kansas City irimo abahagarariye Abalatino.

Ariko nubwo guhagararirwa kw'aba baturage b'amoko make ari ingenzi, aba bajyanama b'umujyi bashya babiri bazanye urwoiruvange mu Inama Njyanama bavuga ko icy'ingenzi kurushaho ari icyo bazakora nyuma yaho, n'uburyo bazakoresha ubunararibonye bwabo nk'Abalatino batuye muri Kansas City mu gufasha kuyobora umujyi.

Johnathan Duncan, Umujyanama w'Umujyi mushya watorewe Akarere ka gatandatu, yavuze ko ari inshingano z'abajyanama b'Umujyi kuba hafi y'abaturage no gufatanya na bo mu miyoborere.

Crispin Rea, uvuka muri KC kandi watorewe kuba Umujyanama w'Umujyi w'akarere ka kane, yavuze ko kuba yarabayeho nk'umuntu ubarizwa mu bwoko bw'abantu bake ari ingenzi cyane mu kwitegura uyu mwanya mushya.

Nubwo uburyo bakoresha bushobora gutandukana, Rea na Duncan bombi bahuriye ku cyizere cyo kubaka umujyi mwiza kandi utekanye binyuze mu gukorera mu baturage kugira ngo baharanire iyo mpinduka.

‘Nkora cyane kugira ngo niyibutse aho navuye’

Rea yavuze ko gukurira mu gace k'abamikoro make mu Burasirazuba bwa Kansas City, yabonye ko agace yari atuyemo katashowemo imari, kandi hari umubare munini w'ibyaha n'ibikorwa by'amatsinda y'abagizi ba nabi.

Yavuze ko yatewe imbaraga n'akazi nyina yakoraga mu baturage muri Local Investment Commission, ibyamuteye kujya mu mirimo rusange ya leta nk'umwuga kugira ngo arusheho gushyigikira abaturage b'iwabo.

Ubwo burambe yiboneye ubwe bwo gukurira mu gace kadafite ibikenewe bihagije muri Kansas City, no gukora mu baturage mu buryo bw'umwuga, byamuhaye imyumvire y'ingirakamaro.

“Numva ko umubano mfitanye n'abaturage uzamfasha gusanga abantu aho bari kandi ugahesha icyizere ubuyobozi bw'umujyi ku batarahoraga bahagarariwe mu Ibiro by'Umujyi,” Rea ni ko yavuze.

Duncan, kimwe na Rea, yasangije abandi akamaro ko kwifatanya n'abaturage.

Duncan yongeyeho uburyo yemera ko ari ingenzi cyane gukorana n'abaturage mu miyoborere ihuriweho.

Mu nyandiko igaragaza aho ahagaze ihujwe n'urubuga rwe, Duncan asobanura birambuye amakuru menshi yerekeye uwo ari we n'amateka ye yo gukura ari umugabo w'Umwirabura, Umunyamerika ukomoka muri Mexique, n'umuzungu, ndetse no gukora kugira ngo yakire ibyo byose bimugize. Yavuze ko icyerekezo afite kuri Kansas City gishingiye ku buzima yabayemo bw'uwo ari we.

Yavuze ko kuba hari abahagarariye abantu badakomoka mu bwoko bw'abazungu mu myanya y'ubuyobozi bitagihagije, ahubwo abaturage bashaka kumenya ko ibibazo byabo birimo gukemurwa.

“Ni ingenzi ko tuba hafi y'iyo miryango y'abaturage – kuba hari ababahagarariye si ukuvuga ko babohotse,” ni ko Duncan yavuze.

Isano n'abaturage

Kubaka umubano wa hafi mu miryango y'abaturage ni cyo cya mbere cy'ingenzi kuri Rea na Duncan, bombi bakaba baramaze ubuzima bwabo bw'umwuga n'ibikorwa byabo byo kwiyamamaza babikora mu miryango itandukanye y'abaturage.

Mbere yo kwiyamamaza mu Nama Njyanama y'Umujyi, Rea yahoze akorera Mattie Rhodes, umuryango udaharanira inyungu ukorera muri Kansas City ufite intego yo gufasha kubaka umujyi ukomeye binyuze mu gufasha abatishoboye kurusha abandi hifashishijwe ingamba zitandukanye z'abaturage, nk'uko urubuga rwabo rubivuga.

Rea yari mu nama y'ubutegetsi yabo nk'umutangabushake. Akazi ke kari ako gukorana n'abaturage kugira ngo batange ibitekerezo kuri polisi, no gufasha imiryango kubona ubufasha mu bibazo bitandukanye.

John Fierro, perezida akaba n'umuyobozi mukuru (CEO) wa Mattie Rhodes, yavuze ko Rea yafashije gushyiraho Latino Advocacy Task Force mu gihe yakoreraga Mattie Rhodes mu rwego rwo guhangana n'ubwiyongere bw'ubwicanyi bwibasiraga ingimbi n'abangavu b'Abahisipanika, akaba ari inshingano yumva yarafashije Rea kwitegura gukorera mu Nama Njyanama y'Umujyi.

“Mu gihe cyose cy'ubuzima bwe bw'umwuga, yagaragaje ko ari umuyobozi w'abantu bose. Yishimiye cyane inkomoko ye y'Abahisipanika, ariko intego ye ni uguharanira impinduka ku bantu bose, no ku miryango y'abaturage bose,” ni ko Fierro yavuze.

Ishami rya Sunrise movement KC, umuryango udaharanira inyungu ku rwego rw'igihugu uharanira ko ibibazo by'imihindagurikire y'ikirere bishyirwa imbere, ryashyigikiye Duncan mu gihe cyo kwiyamamaza kwe.

Laela Zaidi, umuyobozi w'umutangabushake wakoze imirimo y'amatora mu bikorwa byo kwiyamamaza bya Duncan, yavuze ko uyu muryango w'aho wifuza gahunda nshya yo kurengera ibidukikije (green new deal) mu mujyi, kandi ko umujyi washora imari mu miryango y'Abirabura, Abalatino, abakozi b'amikoro aciriritse ndetse n'ahantu hasigaye inyuma mu mateka mu ifatwa ry'ibyemezo.

Kuri we ni ingenzi kugira abantu bari mu buyobozi basangiye amateka ameze nk'aye cyangwa banyuze mu ngorane zigereranywa, kuko ibyo bigira ingaruka ku buryo babona isi ndetse n'indangagaciro zabo.

“Kuri njye, uku guhagararirwa ntigukwiye kugarukira gusa ku muntu usa nanjye, ahubwo hakenewe umuntu uzi gutegura imigambi no gufata ibyemezo kuko hari ububasha bwinshi,” Zaidi ni ko yavuze.

Zaid yavuze ko yizera ko Duncan ari umuntu wahoranye umuco wo gushyira abaturage imbere kandi akabatega amatwi, avuga ko igihe yakoranaga na we yumvaga yitaweho, kandi ko kuri we ibyo byagaragazaga amateka ye.

‘Biha urubyiruko rwacu icyizere’

Kuba ijwi ry'imiryango idahagarariwe uko bikwiye ni intego y'ibanze aba bayobozi bombi batowe bahuriyeho, ariko si yo yonyine.

Gukora bagamije gutanga urugero rwiza, cyane cyane ku rubyiruko, na byo ni igice cy'ingenzi kibaranga mu ruhame.

Rea yavuze ko uburezi n'umubano afitanye n'urubyiruko ari igice cy'ingenzi mu rugendo rwe rwo kugera mu Inama Njyanama y'Umujyi.

Mu gihe yakoraga muri Mattie Rhodes, yabaye kandi Visi Perezida wa Kansas City Public School Board, akorana n'abanyeshuri b'aba-Hispanic bo mu ishuri rya Northeast High School.

“Namaze igice kinini cy'umwuga wanjye ari njye Munyamerika ukomoka muri Megizike wenyine muri izo nzego z'imirimo, bityo nzi akamaro kabyo iyo uri muri uwo mwanya ko gutanga urugero rwiza ku bantu bakureberaho,” Rea ni ko yavuze.

Edgar Palacios wo mu muryango wa Latinx Education Collaborative, umuryango wibanda ku kubaka umuryango w'aba-Latino ku bibazo by'uburezi, na we yavuze ko iki ari igihe gishimishije ku muryango w'aba-Latino muri Kansas City.

Palacios yavuze ko Rea ari umuntu ushyira mu gaciro cyane kandi uhagarariye abaturage. Ni umuntu wahoraga ahari cyane kandi uri hafi y'ibibazo biri mu mujyi.

Yishimiye ko Rea yita ku rwego rw'amashuri kandi akaba aruzi neza.

“Asanzwe yumva... politiki n'amategeko ngenderwaho, bityo rero ni byiza ubu kugira umuntu mu Nama Njyanama y'Umujyi usobanukiwe neza haba urwego rw'uburezi ndetse n'umutima w'umuryango mugari wacu,” Palacios yavuze.

Gutega amatwi urubyiruko bigira akamaro, Duncan yabivuze ubwo yasangizaga abandi uburambe bwe mu gukorana n'abakiri bato.

“Ntekereza ko binyuze mu gutegura ibikorwa no gufatanya n'imiryango y'urubyiruko nka Sunrise na Vote16, tugatega amatwi ibibazo bafite kandi tukabaha uruhare, nubwo baba batemerewe gutora – barushaho kumva ko na bo ari igice cy'ubu buyobozi.” Duncan yavuze.

Gusiga impinduka

Aba bajyanama b'Umujyi bombi n'ababashyigikiye bemeza ko gutorwa kwabo bizagira akamaro kanini kurenza gusa mu karere k'umujyi wa Kansas City n'inkengero zawo.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imishinga muri El Centro, Erica Andrade, yishimiye cyane kubona Rea atsinda amatora ye. Nubwo umuryango we udaharanira inyungu ukorera muri Wyandotte County, yizera ko na ho hazagera impinduka.

Andrade yavuze ko yizeye ko, “kwinjira mu Nama Njyanama y'Umujyi binyuze mu matora, bigakuraho icyuho cy'imyaka 30 badahagarariwe, bizatuma n'abandi barushaho kwitabira ibikorwa by'uburere mboneragihugu n'imiyoborere. Biragaragaza ko hari imbaraga mu wo utora kandi nizeye ko bizatuma n'abandi ba-Latino biyamamaza mu myanya itorerwa.”

Ikindi kintu aba bajyanama b'umujyi bombi bahuriyeho ni ibyifuzo bafite nyuma y'igihe bazamara bakorera umujyi.

Rea yavuze ko mu gihe azamara mu Nama Njyanama yizeye kuzagarura bimwe mu byiringiro n'icyizere byari byaratakaye mu buryo abaturage babona ubuyobozi.

“Nifuza kuzasubiza amaso inyuma ku gihe namaze mu Nama Njyanama nkabona ibyagezweho bifatika kandi bipimika mu kugabanya ubwicanyi cyangwa ibyaha by'urugomo no gutuma uturere twa Kansas City turushaho kugira umutekano — nk'umuntu wagize imyitwarire iboneye kandi agakora mu bunyangamugayo, utarabereye icyitegererezo umuryango w'aba-Hispanic gusa ahubwo n'umujyi wose,” Rea yavuze.

Muri urwo rwego kandi, Duncan yasangije abandi intego ye yo guharanira ko abakene n'abakozi basanzwe bitabwaho kandi bagategwa amatwi mu buyobozi bwabo.

“Gutsinda byari intego y'iki gikorwa cyo kwiyamamaza, ariko ntibyigeze biba intego nyamukuru,” ni ko Duncan yavuze.

“Intego y’igihe kirekire y’iki gikorwa cyo kwiyamamaza ni uguhuza no gutunganya abakozi basanzwe mu karere kanjye, nk'igice cy'umugambi mugari kurushaho wo kubaka imbaraga mu bakene n'abakozi basanzwe.”