Bafite ibyapa kandi baririmba mu ijwi riranguruye bati “Nta n'umwe wigenga kugeza igihe twese tuzaba twigenga,” abo muri Decarcerate KC bahuriye ku ngazi zo mu majyaruguru y'Ibiro by'Umujyi wa Kansas City ku wa Gatandatu, basaba abayobozi b'umujyi kwemera icyerekezo cyabo cyo gukumira ifungwa no guhuza abaturage n'ubufasha bw'ubuvuzi bwiza kurushaho.
Iri tsinda ryagaragaje gahunda yitwa REACH, Responding with Empathetic Alternatives and Community Health (Gusubiza hakoreshejwe ubundi buryo bw'impuhwe n'ubuzima bw'abaturage), izaba igamije gufasha abantu mbere y'uko ibintu bikomera bikagera ku rwego rwo gutabwa muri yombi no gufungwa muri Gereza.
Nk'uko Decarcerate KC ibivuga, iyi gahunda yaba ifite umurongo wa telefone w'ubutabazi mu baturage wazajya wohereza ahandi telefoni za 911 zujuje ibisabwa zikajya mu matsinda atanga ubufasha mu bundi buryo. Ayo matsinda atanga ubufasha mu bundi buryo, nk'uko iri tsinda ryabivuze, yaba afite ubushobozi bwo guhuza abantu n'ubufasha nk'amacumbi, ubuvuzi bwo mu mutwe na serivisi z'imibereho myiza mu rwego rwo gukemura ibibazo bafite mbere y'uko polisi yinjira mu kibazo.
Imbere y'Ibiro by'Umujyi ku wa Gatandatu, iri tsinda ryari ryambaye imipira y'icyatsi isa, yanditseho amagambo avuga ngo “twicungira umutekano” mu mugongo. Hagati y'abafataga ijambo, iri tsinda ryavuzaga ingoma, rikishima kandi rigasubiramo intero mu ijwi riranguruye.
Nadra Barnes, umunyamuryango wa Decarcerate KC, yatanze ubuhamya bwe ku bijyanye no gufungwa. Barnes yavuze ko nyuma y'uko nyina yishwe na kanseri y'ibere, yagize agahinda gakabije maze afata ibyemezo bibi.
“Iyo ngira abantu banyubaka bari hafi yanjye n'ahantu nafashirizwa nakwiyambaza, iherezo ryanjye ryari kuba ritandukanye cyane,” ni ko Barnes yavuze. “Ariko mu cyimbo cy'ibyo, narafunzwe.”

“Ni yo mpamvu nahagurukiye guharanira ko REACH iba impamo kugira ngo abandi babone ubufasha bakeneye igihe bisanze mu bihe bikomeye,” ni ko yavuze.
Iri tsinda ryavuze ko REACH yaba uburyo bwo gufasha abantu kubona ibyo bakeneye mu baturage mbere y'uko kubura ubufasha bituma bafata ibyemezo bibi bishobora kubageza ku gufungwa.
Kero Laveli, umuyobozi wa Decarcerate KC, yavuze ko yagiye ahura n'abagize Inama Njyanama y'Umujyi wa Kansas City n'abandi bakozi b'umujyi baganira ku cyerekezo cy'itsinda ryabo ku bijyanye na gahunda nshya yo gutabara abaturage badakoresheje polisi n'iyo kubayobora mu bundi bufasha mbere yo gutabwa muri yombi.
“Iyi gahunda yaba ari iya mbere yo muri ubu bwoko muri Kansas City,” Laveli niko yavuze. “Yashyiraho gahunda z’ubuzima rusange bw’abaturage n’amakipe atabara mu ishami ry’ubuzima rya Kansas City kugira ngo ihuze abantu n’ubufasha bakeneye aho kubohereza muri gereza.”
Yavuze ko REACH yakora mu ntambwe eshatu kugira ngo irinde abantu gufungwa muri gereza:
- Abatuye Kansas City bashobora guhitamo guhamagara 311 bagasaba ikipe ya REACH itabara abaturage aho guhamagara polisi.
- Abatabara mu baturage batanga ubwo bufasha busimbura polisi, bagahosha amakimbirane niba bikenewe, kandi bagahuza abantu n'ibiro bibayobora mu bundi bufasha aho bazahabwa ubufasha bwihariye kuri buri muntu.
- Abafasha abantu kubona ubuvuzi bazakorana n'abantu kugira ngo bakemure ibyihutirwa bakeneye nk'ibiribwa, imyambaro, amazi n'ibikenerwa by'igihe kirekire nk'ubuvuzi bwo mu mutwe.
Umushinga w'itegeko rya gahunda ya REACH uzagezwa ku Nama Njyanama y'Umujyi wa Kansas City mu nama yayo isanzwe yo ku itariki ya 7 Werurwe. Umwe mu bagize Inama Njyanama y'Umujyi Laveli yari yavuganye na we kuri iyo gahunda, Umujyanama w'Umujyi mu Akarere ka 6 Johnathan Duncan, yari yitabiriye icyo giterane.

“Ntewe ishema no kuba umuvugizi w'iri teka ry'umujyi,” Duncan niko yavuze. “Ndi hano muri iki gitondo mbere y'inama yacu y'ingengo y'imari kuko ingengo y'imari yacu ari inyandiko y'indangagaciro; dutera inkunga ibyo duha agaciro. ... Kandi dukwiye kuba dutera inkunga abaturage bacu.”
Duncan yavuze ko REACH yafasha abatuye Kansas City batishoboye kurusha abandi kubona ubufasha bakeneye kandi igakuraho “uruziga rwishyura akayabo kandi rutagira ubumuntu” rwo guhana.
“Kuva kera cyane, hano muri Kansas City no mu mijyi myinshi mu gihugu cyacu, twananiwe gutera inkunga sisitemu zo kwita ku bantu, ahubwo dutera inkunga sisitemu zo guhana,” Duncan yavuze.
Muri iryo koraniro, Duncan yavuze ko mu cyumweru gitaha azageza imbere umushinga w'itegeko ry' “umugambi w'Umutekano rusange wo gukumira mbere y'igihe” uzaba ugamije gukemura ibi bibazo muri Kansas City.
Yavuze ko uyu mushinga w'itegeko ushingiye ku byifuzo byatanzwe mbere na Commission on Incarceration Alternatives y'umujyi, kandi ko uzakoresha uburyo bwo mu mijyi nka Atlanta na Denver kuri serivisi zitihutirwa, nk'umuntu uri mu kibazo gikomeye cy'ubuzima bwo mu mutwe cyangwa umuntu uryama mu muhanda.
Duncan yavuze ko Commission on Incarceration Alternatives y'umujyi yatanze ubuhamya kandi igasaba ko gahunda ya REACH yakoreshwa na Rehabilitation and Detention Facility Committee, aho Duncan ari umunyamuryango.
“Uyu mushinga w'itegeko uzagabanya umubare w'abahamagara abakozi bacu bakira telefoni za 911, kandi uzoroshya umutwaro ku bapolisi bacu,” Duncan yavuze. “Uzafasha ba nyir'ubucuruzi buto bacu bakunze kwirengera ingaruka zikomeye z'ibi bibazo, kandi uce uruziga rubi abenshi mu baturage bacu bafite intege nke kurusha abandi bahezemo.”

