KANSAS CITY, MO — Komite y'Igenamigambi ry'Uturere yemeje icyemezo gihamya ko niba abatora bemeje impapuro mpeshwamwenda za miliyoni $50, ayo mafaranga azoherezwa mu Kigega cy'Amacumbi

Ikibazo cya 2 ku rupapuro rw'itora ryo mu Ugushyingo muri KCMO gisaba abatora kwemeza gutanga impapuro mpeshwamwenda rusange za miliyoni $50 z'amadolari zo gutera inkunga amacumbi ahendutse no kuvugurura ahantu hangiritse.

Komite y'Igenamigambi ry'Uturere yemeje icyemezo kizahamya ko ayo mafaranga azoherezwa mu Kigega cy'Amacumbi.

Abanyamuryango ba KC Tenants basangije abandi inkuru zabo n'ingorane z'ubuzima bwangijwe no kutagira aho baba ndetse n'amacumbi ahenze cyane ku buryo batashobora kuyishyura.

“Ntibyatinze ngo nisange ntagira aho mba kandi nraraguza mu rugo rw'abandi mu gihe cy'amezi 6, nyuma y'uko nari ntagishoboye kwishyura inzu yo kubamo muri Midtown,” ni ko umwe mu banyamuryango ba KC Tenants yabwiye abagize Inama Njyanama.

Icyemezo cyatowe ku bwiganze busesuye.

“Twese hamwe dushobora kwemeza ko buri muntu wese mu mujyi wacu abona icumbi, ibyo kurya, kandi akagerwaho n'ibikenewe ngo agire ubuzima buzira umuze, bufite umutekano kandi bwishimye,” ni ko umunyamuryango wa KC Tenants yavuze.

Umujyanama w'Umujyi Melissa Robinson n'abayobozi ba KC Tenants bavuze ko ayo mafaranga, niyemezwa, azafasha abantu binjiza amafaranga ari kuri 30% cyangwa munsi y'Impuzandengo y'Amafaranga yinjizwa mu Karere (Area Median Income) kubona amacumbi bashobora kwigondera.

“Uyu mwanzuro w'uyu munsi uragaragaza kandi ukemeza ko amadolari miliyoni 50 azashyirwa mu macumbi ahendutse by'ukuri,” byavuzwe na Johnathan Duncan, umuyobozi muri KC Tenants.

“Ikintu cya kabiri ni uko ayo mafaranga azashyirwa mu Kigega cy'Amacumbi nyirizina, ntabwo azakoreshwa mu bindi bikenewe n'umujyi ahubwo azagenerwa Ikigega cy'Amacumbi cyacu,” byavuzwe n'Umujyanama w'Umujyi mu Karere ka 3 Melissa Robinson.

Umujyanama mu Inama Njyanama y'Umujyi Melissa Robinson n'abayobozi ba KC Tenants bavuga ko ayo mafaranga azafasha gucumbikira abantu binjiza amafaranga ari kuri 30% cyangwa munsi y'Impuzandengo y'Amafaranga yinjizwa mu Karere (Area Median Income).

“Turebye abantu binjiza amadolari hafi 18,000 ku mwaka cyangwa hafi aho, ntibinjiza ahagije kugira ngo bahabwe inkunga cyangwa amacumbi yunganirwa na Leta atangwa na Housing Authority,” ni ko Umujyanama w'Umujyi Robinson yavuze. "Ariko kandi ntibashobora no kwigondera ubukode ku giciro cyo ku isoko, bityo rero turimo kureba abantu bashobora kwigondera amadolari hafi 600 cyangwa hafi aho ku nzu ikodeshwa.”

Duncan, wo muri KC Tenants, yongeyeho ko 30 ku ijana bya AMI, ku bantu benshi batabizi, ari amadolari hafi 500 ku nzu y'icyumba kimwe cyo kuraramo ugereranyije na 60 ku ijana bya AMI ahwanye n'amadolari 1,200 ku nzu y'icyumba kimwe cyo kuraramo," ni ko Duncan yavuze. "Aya ni amacumbi ahendutse by'ukuri,” ni ko Duncan yavuze.

Abayobozi ba KC Tenants n'Umujyanama w'Umujyi Robinson babwiye KSHB 41 News ko kugeza uyu mwanzuro ku Inama Njyanama y'Umujyi ari intambwe ya mbere ikomeye mu gukemura ikibazo cy'amacumbi.

“Niba dufite abantu bakora, batuye, kandi batanga umusaruro muri uyu mujyi, ubwo tuba dufite umujyi ukomeye kurushaho, bityo rero iki ni ikintu gikenewe cyane kandi cy'ingenzi tugomba gushyira imbere.” Umujyanama w'Umujyi Robinson ni ko yavuze.