Kansas City izakoresha miliyoni 16 z'amadolari mu guhindura igice cy'icyicaro gikuru cya polisi kikaba ikigo cy'ifungwa, nk'uko Inama Njyanama y'Umujyi yabitoye ku wa Kane.

Iteka ry'umujyi ryemejwe ku majwi 12 kuri 1.

Umujyanama w'Umujyi Johnathan Duncan yamaganye icyo cyemezo, aho ku mbuga nkoranyambaga yise iryo tora “icyemezo gihubukiwe”.

Iteka ry'umujyi ryatanzwe nk'igitekerezo nyuma y'ubujura bwinshi bwakorewe mu bucuruzi bwamenyekanye cyane hamwe n'urugomo rukoresha imbunda rukomeje kwibasira umujyi.

“Hari igitutu cyo kugira icyo dukora, ariko iki kigo nta na kimwe kizakemura muri ibyo, ahubwo kizafungirwamo abatagira urugomo n'abatagira aho baba,” niko Duncan yanditse. “Buri mwaka dukoresha amagana ya za miliyoni mu gushyira amategeko mu bikorwa, nyamara tugakoresha agace gato kabyo mu gukumira ibyaha. Ibi ni akarengane.”

Urwego rwa Polisi rwa Kansas City rwagenewe amadolari miliyoni 317 mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024-2025.

Ejo Inama Njyanama yatoye gukoresha amadolari miliyoni 16 mu kuvugurura icyicaro gikuru cya KCPD kugira ngo gihindurwe aho gufungira abafashwe. Iki cyemezo gihubukiwe cyafashwe hatazwi ikiguzi cy'imikorere n'icyo kukibungabunga, kandi kizongera amadolari miliyoni 2 ku ngengo y'imari ya KCPD yo guhemba abapolisi 40 b'inyongera bazakora muri icyo kigo- Natoye Oya. — Johnathan Duncan (@JDuncanKC) 20 Nzeri 2024

Ikiguzi cyo kubaka aho kwakirira no kwandikira abafashwe kizava mu Kigega cy'Umusoro kuicuruzwa wagenewe Umutekano Rusange (Public Safety Sales Tax Fund) no mu Kigega Rusange cy'Imyenda n'Inyungu (General Debt and Interest Fund), nk'uko umujyi ubivuga. Ariko kandi, ikiguzi cyo gushyiramo abakozi no gukoresha gereza ntikiramenyekana neza.

Inama y'Abakomiseri ba Polisi (Board of Police Commissioners) izagomba kwemeza uyu mushinga, nk'uko byavuzwe na Sgt. Phil DiMartino, umuvugizi w'urwego rwa polisi.

Abayobozi bari mu nama y'Inama y'Abakomiseri ba Polisi (Board of Police Commissioners) yabaye mu ntangiriro z'uku kwezi bavuze ko bizeye ko imirimo yo kubaka izarangira ku gihe mbere y'Igikombe cy'Isi cya FIFA. Kansas City izakira imikino itandatu guhera muri Kamena 2026.

Igice cya munani cy'inyubako y'icyicaro gikuru cya polisi giherereye kuri 11th na Locust kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 144, harimo n'ibitanda 55 byo kuraramo.

Abantu bakaba bafungirwa aho mu gihe kigeza ku masaha 72 nyuma yo gutabwa muri yombi.

Mu nama idasanzwe ya komisiyo ishinzwe imari, imiyoborere n'umutekano rusange yo ku wa 10 Nzeri, bamwe mu baturage bavuze ko bashyigikiye ko abakora ibyaha bahanwa bikomeye. Abandi bavuze ko bashaka ko amafaranga y'imisoro yabo akoreshwa mu bikorwa nk'amacumbi, ubuzima bwo mu mutwe n'akazi, aho gukoreshwa mu mushinga wa gereza.

Urwego rwa polisi rwari rufite ikigo cy'ibanze cyo gufunga no kwandika abafashwe kugeza ubwo cyafungwaga mu 2015. Ishami rishinzwe umutekano wo mu mujyi (metro patrol division) rifite ubushobozi bwo gufunga abantu 18. Bamwe mu bafatwa boherezwa mu bigo by'ifungwa biri mu turere twa Johnson na Vernon muri Missouri, nk'uko Officer Alayna Gonzalez, umuvugizi wa KCPD, yari yarabibwiye The Star mbere.

Iki kigo cy'ifungwa cyaba kiyongera ku mushinga w'igereza rishya ry'Umujyi wa Kansas City, riteganyirijwe ibitanda hafi 250. Akarere ka Jackson County na ko kari kubaka gereza nshya izatwara akayabo karenga miliyoni 300 z'amadolari.